Isaiah 6:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ndavuga nti: “Ngushije ishyano, ndapfuye. Koko imvugo yanjye irandavuye kandi nkomoka mu bwoko bw'imvugo yandavuye. None mbonye Umwami, Uhoraho Nyiringabo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ndavuga nti «Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y'ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”