Isaiah 6:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Arinkoza ku munwa arambwira ati: “Iri kara rigukoze ku munwa, igicumuro cyawe kikuvanyweho, icyaha cyawe kirababariwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati «Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”