Isaiah 60:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amarembo yawe azahora yuguruye, ntazugarirwa na rimwe ku manywa cyangwa nijoro, bityo abakuzaniye ubutunzi bw'amahanga bazinjira, bazinjira bakurikiranye n'abami babo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amarembo yawe azahora yuguruye, haba ku manywa cyangwa nijoro ntazugarirwa na rimwe, kugira ngo binjire iwawe, abakuzaniye ubukungu bw’amahanga, n’abami babo, umwe inyuma y’undi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw'amahanga n'abami bayo ari imfate.