Isaiah 60:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibiti byiza byaheshaga Libani agaciro bizazanwa iwawe, ni amasederi n'iminyinya n'amasipure. Bizarimbisha Ingoro yanjye, nzahesha ikuzo Yeruzalemu umurwa wanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe, umuzonobari n’ibindi biti byiza bizire icyarimwe, kugira ngo bibe umurimbo w’ahubatswe Ingoro yanjye, bityo mpeshe ikuzo aho nshyize umusego w’ibirenge byanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ibiti by'icyubahiro by'i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n'imiberoshi n'imiteyashuri bizazira hamwe, kugira ngo birimbishe ubuturo bwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza.