Isaiah 60:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara wari waratereranywe nta wukikugenderera, none ubu ngiye kuguha ikuzo rihoraho, uzagira ibyishimo iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo wari waratereranywe, wanzwe kandi nta muntu n’umwe ukugeraho, nzakugira ishema rizahoraho, n’ibyishimo by’ibihe bizaza, uko bizasimburana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nubwo waretswe ukangwa ntihabe hari ukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguhe ubwiza buhoraho n'ibyishimo by'ibihe byinshi.