Isaiah 60:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bawe bose bazaba intungane, bazaragwa igihugu iteka ryose. Bameze nk'imishibu y'ibihingwa byanjye, ni ibiremwa byanjye byagenewe kwamamaza ikuzo ryanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu muryango wawe bose bazaba intungane, bazatunge igihugu iteka ryose. Abo naremye bazaba nk’umucwira w’ibihingwa byanjye, wagenewe kumenyekanyisha ikuzo ryanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose, bazaba ishami nitereye, umurimo w'intoki zanjye umpesha icyubahiro.