Isaiah 60:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuto muri mwe azakomokwaho n'abantu igihumbi, umuto cyane azakomokwaho n'ubwoko bukomeye. Ni jye Uhoraho uzabyihutisha igihe nikigera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuryango muto uzabarwamo abantu igihumbi, uw’inkeho ube ihanga ry’imbaga itabarika. Ni jye Uhoraho uzabyitaho, igihe cyabyo nikigera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”