Isaiah 60:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzabireba maze unezerwe, uzasābwa n'ibyishimo, umutungo wo hakurya y'inyanja uzaba uwawe, ubutunzi bw'amahanga buzakwegurirwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi bw'ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bw'amahanga bizaza aho uri.