Isaiah 60:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amato aturutse mu birwa bya kure azakoranywa, azabanzirizwa n'amato y'i Tarushishi, azazana abana bawe n'izahabu n'ifeza byabo, Uhoraho Imana yawe Umuziranenge wa Isiraheli azasingizwa, azasingizwa kuko yabahesheje ikuzo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko, ibirwa byose ni jye biza bigana, amato y’i Tarishishi yafashe iya mbere, kugira ngo bazane abahungu bawe bari iyo bigwa, kumwe na feza na zahabu byabo, baje gusingiza izina ry’Uhoraho, Imana yawe, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, kuko yagukujije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ukuri ibirwa bizantegereza, n'inkuge z'i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n'izahabu byabo ku bw'izina ry'Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije.