Isaiah 61:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndanezerewe cyane ku bw'Uhoraho, nsābwe n'ibyishimo ku bw'Imana yanjye. Yanyambitse umwambaro w'agakiza, yanyambitse ikanzu y'ubutungane, yayinyambitse nk'umukwe warimbishijwe, yayinyambitse nk'umugeni wambaye imirimbo y'agaciro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye, cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y'agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk'uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk'uko umugeni arimbishwa iby'umurimbo bye.