Isaiah 61:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uko ubutaka bumeza ingemwe n'uko imbuto zo mu murima zikura, ni na ko Uhoraho azagaragaza ubutungane n'icyubahiro, azabigaragariza amahanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo, n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo, ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo, imbere y’amahanga yose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nk'uko ubutaka bumera umumero, kandi nk'uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n'ishimwe imbere y'amahanga yose.