Isaiah 61:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwakojejwe isoni kenshi mucishwa bugufi, nyamara umunani wanyu uzikuba kabiri mu gihugu cyanyu, muzagira ibyishimo bihoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwebwe, mwakozwe n’isoni inkubwe ebyiri, mu kigwi cy’ikimwaro, ibyishimo bizababera umugabane; muzabona umunani wikubye kabiri mu gihugu cyanyu, kandi musubirane ibyishimo mwahoranye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.