Isaiah 63:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara ni wowe Data, ni wowe nubwo Aburahamu atatuzi na Yakobo ntatumenye. Uhoraho ni wowe Data, kuva kera witwa Umucunguzi wacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara ariko, ni wowe Data! Kuko Abrahamu atatumenye, Israheli na we akaba atatuzi; Uhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu. Ng’iryo izina ryawe, kuva kera kose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.