Isaiah 64:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Waba nk'umuriro utwika ibyatsi, waba nk'umuriro watuza amazi, bityo izina ryawe ryamenyekana mu banzi bawe, amahanga yahinda umushyitsi imbere yawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Waza nk’umuriro utwika, amazi akatura, ukamenyesha izina ryawe mu bagutambamira; amahanga yose yahinda umushyitsi imbere yawe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk'uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.