Isaiah 64:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ushyigikira abanezezwa no gukurikiza ubutungane, ushyigikira abakuzirikana bagakurikiza imigenzereze wabategetse. Niba waraturakariye ni uko twagucumuyeho, nyamara tuzakizwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Usanganira abishimira gukurikira ubutabera, bakwibuka, bagakurikira inzira zawe: None waraturakariye, kuko twagucumuyeho, ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubonana n'unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n'abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?