Isaiah 65:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
I Sharoni hazaba urwuri rw'imikumbi, mu gikombe cya Akori hazaba ibiraro by'amatungo, ibyo nzabigirira abayoboke banjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sharoni izaba urwuri rw’amatungo magufi, ikibaya cya Akori kibe ibuga ry’amatungo maremare, kubera ko umuryango wanjye uzaza unshakashaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze i Sharoni hazaba ikiraro cy'intama, kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cy'amashyo y'inka, nzahagabira abantu banjye banshakaga.