Isaiah 65:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabatsembesha inkota, muzaca bugufi babice, narabahamagaye ntimwanyitaba, naravuze ntimwanyumva. Mwakoreye ibibi imbere yanjye, mwakoze ibitanshimisha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nzabagenera kwicishwa inkota: mwese muzapfukame, kugira ngo mwicwe. Kuko nabahamagaye, ntimunyitabe; nabavugisha, ntimunyumve. Mwakoreye ikibi mu maso yanjye, kandi muhitamo ibitanshimisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.”