Isaiah 65:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo abasabira abandi umugisha mu gihugu, bazawusaba mu izina ry'Imana y'ukuri, naho uzarahira muri iki gihugu azarahira Imana y'ukuri. Koko imibabaro ya kera izibagirana, nzayibagirwa rwose sinzongera kuyibuka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze uzashaka kwiha umugisha ku isi, azawiheshe «Imana y’ukuri», n’uwo ku isi uzashaka kugira indahiro, azarahirishe «Imana y’ukuri», kuko imibabaro ya kera izaba yaribagiranye, ikazaba itakibarwa mu maso yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana y'ukuri, n'uwo mu isi urahira azarahira Imana y'ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.