Isaiah 65:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abana ntibazongera gupfa bakiri bato, abakuru na bo ntibazongera gukenyuka, ntibazapfa batagejeje ku myaka yabagenewe. Uzarama imyaka ijana azaba akiri umusore, uzapfa atayigejejeho bizaba ari nk'umuvumo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike, cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye; kuko uzapfa ari muto, azaba amaze nibura imyaka ijana, utazagera ku myaka ijana azaba yaravumwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.