Isaiah 65:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntibazubaka amazu ngo aturwemo n'abandi, ntibazatera imizabibu ngo imbuto zayo ziribwe n'abatayihinze. Koko abantu banjye bazaramba nk'igiti, abo nitoranyirije bazishimira ibikorwa byabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ntibazongera kubaka ngo itahwe n’undi, ngo nibahinga, biribwe n’utabihinze, kuko umuryango wanjye uzaramba nk’igiti, intore zanjye zizanezwa n’ibyavuye mu maboko yazo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n'abandi, kuko bazamara imyaka nk'ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y'intoki zabo.