Isaiah 65:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Isega n'umwana w'intama bizarisha hamwe, intare izarisha ubwatsi nk'ikimasa, inzoka izatungwa n'umukungugu, nta kibi cyangwa ikirimbura kizagera ku musozi wanjye.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikirura n’umwana w’intama bizarisha hamwe, intare izarishe ubwatsi nk’ikimasa, naho inzoka itungwe n’umukungugu. Nta we uzaba akigira nabi cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isega n'umwana w'intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk'inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by'inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga.