Isaiah 66:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azacira imanza abantu bose, azazibacira akoresheje inkota n'umuriro, hazapfa benshi muri bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho azitwaza umuriro n’inkota, kugira ngo acire abantu imanza: abenshi muri bo bakazicwa n’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanisha umuriro w'inkota ye, kandi abazicwa n'Uwiteka bazaba ari benshi.