Isaiah 66:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuva mu mboneko y'ukwezi kugeza mu mboneko y'ukundi, kuva ku isabato kugeza ku yindi, abantu bose bazaza kunsenga. Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hazaza igihe ikinyamubiri cyose kizapfukama imbere yanjye, uhereye ku mboneko y’ukwezi, kugeza ku mboneko y’ukundi, kuva kuri sabato kugeza ku yindi, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Igihe kizaza uhereye mu mboneko z'ukwezi ukageza mu mboneko z'ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.