Isaiah 66:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari abatamba ikimasa ariko bakica n'abantu, batamba umwana w'intama ariko bakica n'imbwa, batura ituro ry'ibinyampeke ariko bagatura n'amaraso y'ingurube, bosereza imibavu imbere yanjye ariko bagasenga ibigirwamana, bakurikiza imigenzereze yabo mibi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kugira ngo bature igitambo, bica ikimasa, ariko kandi bakica n’umuntu! Basogota umwana w’intama, bagahotora n’imbwa! Bahereza ituro, rikaba ari amaraso... y’ingurube! Bagira urwibutso rw’ububani, nyamara bakosa... ikigirwamana! Koko rero, abo bantu bihimbiye inzira zabo bwite, bishimira kuguma mu mahano yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ubaga inka ahwanye n'uwica umuntu, utamba umwana w'intama ahwanye n'uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n'utuye amaraso y'ingurube, uwosa imibavu ahwanye n'usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.