Isaiah 66:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu nzabateza ibyago, ibyo batinyaga ni byo bizabageraho. Koko narabahamagaye ntihagira unyitaba, naravuze ntihagira unyumva, nyamara bakoreye ibibi imbere yanjye, bahisemo gukora ibitanezeza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanjye nzashimishwa n’ingaruka mbi z’ibikorwa byabo, nzabateze ibibatera ubwoba, kuko nahamagaye, ntihagire unyumva. Bakoreye ikibi mu maso yanjye, bahitamo ibitanshimisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”