Isaiah 66:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni nde wigeze kumva ibintu nk'ibyo? Ni nde wigeze kubona ibintu nk'ibyo? Mbese igihugu kibasha kuvuka mu munsi umwe? Mbese ubwoko bwavuka mu mwanya muto? Nyamara Siyoni yabaye ikiramukwa ibyara abana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo? Ni nde wigeze kubona ibintu bisa bityo? Igihugu se cyabyarwa umunsi umwe gusa, cyangwa ihanga rikagira ritya rikavuka? Nyamara ni ko byagendekeye Siyoni, yabaye ikiramukwa, ihita ibyara abahungu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa.