Isaiah 7:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku ngoma ya Ahazi umwami w'u Buyuda, akaba mwene Yotamu n'umwuzukuru wa Uziya, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya akaba n'umwami wa Isiraheli, bashatse gutera Yeruzalemu nyamara ntibabishobora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w'Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.