Isaiah 7:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe Uhoraho azabogosha umusatsi, azabogosha ubwoya bwo ku maguru n'ubwanwa, azabogoshesha urwembe akodesheje hakurya y'uruzi rwa Efurati. Urwo rwembe ni umwami wa Ashūru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi, Uhoraho azakogosha umusatsi wo ku mutwe, n’ubwoya bwo ku birenge ndetse n’ubwanwa abumareho, akoresheje urwembe atiye hakurya y’uruzi rwa Efurati. (Yavugaga umwami wa Ashuru)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe n'ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy'igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y'uruzi, ndetse kizamaraho n'ubwanwa.