Isaiah 7:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umubwire uti: ‘Humura! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kubera uburakari bwa Resini umwami wa Siriya n'ubwa mwene Remaliya, bombi ni nk'udufumba tubiri ducumbeka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze umubwire uti ’Humura! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umubwire uti ‘Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n'uburakari bw'inkazi bwa Resini n'Abasiriya n'ubwa mwene Remaliya, bameze nk'imishimu ibiri y'imuri zicumba,