Isaiah 8:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara nta mwijima ukirangwa muri ibyo bihugu byarimo akaga. Mu gihe cya kera, intara ya Zabuloni n'iya Nafutali zateshejwe agaciro, mu gihe kizaza zizaheshwa icyubahiro. Ahagana ku nyanja no hakurya ya Yorodani, aho ni ho Galileya ituwe n'abanyamahanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta mwijima ukirangwa mu gihugu cyarimo umubabaro. Kuko mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n'igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y'abanyamahanga.