Isaiah 9:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo Uhoraho ntazishimira abasore babo, ntazagirira impuhwe impfubyi n'abapfakazi, bose ni abahemu n'abagome, ibyo bavuga byose ni bibi. Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu, Uhoraho atazishimira abasore babo, ntagirire impuhwe imfubyi n’abapfakazi babo, kuko bose ari abahemu n’abagiranabi, ibyo bavuga byose bikaba ibiterashozi. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n'abapfakazi babo, kuko umuntu wese asuzugura Imana akaba ari inkozi y'ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.