Isaiah 9:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abamanase barashiha Abefurayimu, Abefurayimu na bo barashiha Abamanase, abo bombi bararwanya Abayuda. Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo mu muryango wa Manase barashiha abo kwa Efurayimu, n’abo mu muryango wa Efurayimu bakarya abo kwa Manase, hanyuma iyo miryango yombi ikavira inda imwe kuri Yuda. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.