Isaiah 9:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azāgura ubutegetsi bwe n'amahoro iteka ryose, azicara ku ntebe ya Dawidi yime ingoma ye. Azashingira ububasha bwe ku butabera n'ubutungane, azabushyigikira guhera ubu kuzageza iteka ryose, Uhoraho Nyiringabo azabisohozanya umwete.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gutegeka kwe n'amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n'ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.