James 1:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n'impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk'izuba igihe rirenze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.