James 1:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera ibyo rero mwitandukanye n'ibyanduza umutima byose, kimwe n'ubugizi bwa nabi bugwiriye, maze mwiyoroshye mwakire Ijambo Imana yateye mu mitima yanyu, kuko ari ryo ribasha kubakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwitandukanye rero n’icyitwa ubwandure cyose, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.