James 1:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko uhanga amaso ku Mategeko atagira amakemwa, ya yandi abohora abantu, akayizirikaho ntiyibagirwe ibyo yumvise, ahubwo agakora ibyo ayo Mategeko avuga, uwo azagira ihirwe mu byo akora byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo ari urikurikiza; uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.