James 2:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, umuntu byamumarira iki kuvuga ko yizera Imana niba ibikorwa bye bitabigaragaza? Mbese ukwizera nk'uko gushobora kumukiza?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?