James 2:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umuntu ashobora kuvuga ati: “Wowe wizera Imana, naho jye mfite ibikorwa.” Ngaho nyereka ukwizera kwawe kutagira ibikorwa, nanjye ndakoresha ibikorwa byanjye ngo nkwereke ko biva ku kwizera Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko wenda hagira uvuga ati «Wowe ufite ibikorwa, naho jye nkagira ukwemera!» Uwo nguwo namusubiza nti «Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho jye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n'imirimo yanjye.