James 2:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese Rahabu w'indaya we Imana ntiyamugize intungane bitewe n'ibikorwa bye, igihe yacumbikiraga ba batasi batumwe na Yozuwe akabacikisha abanyujije mu yindi nzira?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni ko byagenze no kuri Rahabu w’ihabara: none se si ibikorwa yakesheje ubutungane igihe yakiraga za ntasi, kandi akazinyuza mu yindi nzira?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n'imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?