James 3:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ubwenge buturuka mu ijuru icya mbere buraboneye, byongeye kandi buzana amahoro n'ineza no kumvikana n'abandi, bwuzuye impuhwe no kugira neza, nta gusumbanya abantu nta n'uburyarya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.