James 3:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ururimi na rwo ni umuriro. Ni isangano y'ububi bungana n'isi. Ni rumwe mu ngingo z'umubiri wacu kandi rukawangiza wose, rugatwikisha imibereho yacu yose umuriro rurahura muri ya nyenga itazima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ururimi na rwo ni nk’umuriro, isoko y’ibibi; rubarirwa mu myanya y’umubiri wacu, maze rukanduza umubiri wose, rukawutwikisha umuriro rukomora mu nyenga y’ikuzimu, rukangiza imibereho yacu yose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n'isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.