James 4:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, ntimugasebanye. Usebya umuvandimwe we cyangwa akamunegura, aba asebya Amategeko y'Imana akayanegura. Kandi rero igihe unegura Amategeko ntuba ukigengwa na yo, ahubwo uba wigize umucamanza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bavandimwe, ntimugasebanye bamwe ku bandi. Ushebeje cyangwa agacira umuvandimwe we urubanza, aba ashebeje kandi aciriye itegeko urubanza. Niba rero uciriye itegeko urubanza, nta bwo ukiri ukurikiza itegeko, ahubwo ugenza nk’umucamanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza.