James 5:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Cyane cyane bavandimwe, ntimukarahire, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru cyangwa ku isi, cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose. Igihe mwemeye ikintu mujye muvuga gusa muti: “Yee”, n'igihe muhakanye muti: “Oya” kugira ngo mudashyirwa mu rubanza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko mbere ya byose, bavandimwe, ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo mujye muvuga ngo «yego» niba ari yego, cyangwa se «oya » niba ari oya, kugira ngo mudacirwa urubanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n'indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka.