James 5:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, mwihangane kugeza ubwo Nyagasani azaba aje. Muzirikane uko umuhinzi ategereza umusaruro mwiza w'ibyo yahinze. Awurindira yihanganye ategereje imvura y'umuhindo n'iy'itumba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bavandimwe rero, nimwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira. Nimwitegereze umuhinzi ukuntu yihangana ategereje ko ubutaka bwe bubyara umusaruro mwiza; akihangana ubutarambirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y'ubutaka y'igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba.