Jeremiah 1:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nanjye nzacira imanza abantu banjye kubera ubugome bwabo. Baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, baramya n'ibigirwamana biremeye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbamenyesheje ibyemezo nabafatiye kubera ubugome bwabo: dore barantaye, batura ibitambo ibigirwamana, maze bapfukamira amashusho bakoresheje ibiganza byabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y'amaboko yabo.