Jeremiah 10:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu b'i Yeruzalemu batera hejuru bati: “Mbega ishyano tugushije! Turakomeretse. Igikomere cyacu ntigiteze gukira. Nyamara twaribwiraga tuti: ‘Ibi ni ibyago dushobora kwihanganira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndagowe! Mbega amakuba! Igikomere cyanjye nticyomorwa! Jyewe naribwiraga nti «Ibyago byanjye ni ibyo, nzabyihanganira!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbonye ishyano mbitewe n'igikomere cyanjye, uruguma rwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Ni ukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.”