Jeremiah 10:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo bigirwamana bimeze nk'ibishushanyo bikanga inyoni mu murima w'inzuzi zera ibicuma, ntibishobora kuvuga. Barabiheka kuko bitakwigenza, ntimubitinye kuko nta cyo byabatwara, nta cyiza bishobora gukora.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo bigirwamana bimeze nk’ibishusho bikanga inyoni mu murima w’imyungu; ntibivuga kandi bagomba kubyikorera kuko bidashobora kugenda. Ntibizabatere ubwoba, kuko nta kibi byabakorera, ariko na none nta n’akamaro byabagirira!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'icyiza.”