Jeremiah 10:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo bigirwamana birimbishijwe ifeza yavuye i Tarushishi, birimbishijwe izahabu inoze yavuye Ufazi. Byakozwe n'umunyabukorikori n'umucuzi b'abahanga, babyambitse imyambaro y'umuhemba n'iy'umutuku.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo bigirwamana ni feza isennye ituruka i Tarishishi, cyangwa zahabu yo muri Ufazi; byakozwe n’umunyabukorikori hamwe n’umucuzi, babitakisha ibara ry’isine n’iritukura. Nyamara ariko ntibibibuza kuba bikozwe n’abanyabukorikori.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hari ibibati by'ifeza byavanywe i Tarushishi n'izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n'umunyamwuga n'iminwe y'umucuzi w'izahabu, umukara wa kabayonga n'umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n'abahanga.