Jeremiah 11:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibigirwamana by'abantu bo mu Buyuda binganya ubwinshi n'imijyi yabo, i Yeruzalemu bubatse ibicaniro byo koserezaho imibavu yagenewe Bāli, cya kigirwamana gikojeje isoni. Ibyo bicaniro binganya ubwinshi n'inzira zo muri uwo mujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wowe Yuda, ibigirwamana byawe bimaze kunganya ubwinshi n’imigi yawe; nawe Yeruzalemu, intambiro wubakiye ikigirwamana — intambiro zo gutwikiraho ibitambo Behali —, zinganya ubwinshi n’amayira yawe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko uko imidugudu yawo ingana, ari ko n'imana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira z'i Yerusalemu zingana, ni ko n'ibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza Bāli ho imibavu.