Jeremiah 11:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Abantu nkunda bakora ibibi, none se kuki baza mu Ngoro yanjye? Mbese bibwira ko ibitambo byinshi byabakiza ibyago? Ibyo se ni byo bibashimisha?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Inkundwakazi yaje gukora iki mu Ngoro yanjye? Imigenzereze ye yuzuye amayeri. Ni ko se ye, impigu n’inyama z’ibitambo bizakurinda ibyago byawe? Ni uko nguko uzashobora kubirokoka?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umukunzi wanjye aje kwenda iki mu nzu yanjye, ko yakoranye na benshi ibizira? Wibwira ko ibitambo ari byo byagukiza? Kandi iyo ukoze icyaha ni bwo unezerwa.